Urubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu Budage rwasuye u Rwanda rusogongezwa ku mateka

Saturday, August 11th, 2018
Posted by: Providence Tuyisabe


Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Kuya 8 Kanama 2018 saa 09:11

Bamwe mu babyeyi batuye mu Budage berekeje ku ivuko mu Rwanda bari kumwe n’urubyiruko rubakomokaho, basura ahantu hatandukanye habitse amateka y’igihugu, birebera n’amaso ibyo bahora babwirwa mu bikorwa bitandukanye.

Ni urugendo rwakozwe guhera ku wa 28 kugeza ku wa 3 Kanama 2018, mu gikorwa cyateguwe n’abagize Diaspora Nyarwanda mu Budage ifatanyije n‘Ishuri ry’umuco n’ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda riri mu Budage, ryashyiweho na Ambassade y´u Rwanda muri icyo gihugu.

Umunyamabanga wa Diaspora Nyarwanda mu Budage, Annonciata Mukamurenzi Haberer, yashimiye cyane ababafashije kugira ngo urwo rugendo rushoboke barimo Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisiteri y’Urubyiruko, RDB n‘Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE yakomeje agira ati “Kuva mu mwaka wa 2011 Diaspora Nyarwanda ikoresha Ingendo z‘abana b’Abanyarwanda, aho bamara icyumweru bari kumwe, bakigishwa umuco nyarwanda nko kubyina no guhamiriza, amateka no kubwirwa uko u Rwanda rugenda rutera imbere, gahunda z‘igihugu, mu rwego rwo kubashishikariza kuzabikomeza, bikanababera impamba kuko bituma bagirira icyizere inkomoko yabo, bikababera imbarutso yo kwiga no gukora ibyo bashinzwe neza. Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya”.

Kubera ubunini bw’u Budage, mu mwaka wa 2016 i Berlin hatangijwe Ishuli ry‘Ikinyarwanda ry‘abana bavukira bakanabyirukira muri icyo gihugu, mu Mujyi wa Bonn hatangizwa irindi mu 2017.

Haje kuvuka igitekerezo cyo kujyana urwo rubyiruko mu Rwanda bagasura ibikorwa bitandukanye kugirango barumenye banamenye uruhare rwabo, byuzuza ibyo biga muri ayo mashuri.

Mukamurenzi yakomeje agira ati “Turashimira cyane agaciro Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar yahaye iki gikorwa akaduherekeza iminsi itandatu yose yigomwe ibindi bimutegereje byose, aho yahaga ibiganiro urwo rubyiruko, abasangiza ubumenyi ku mateka y’u Rwanda.

Mu gikorwa cyo guha agaciro Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu bindi, basuye Ingoro y’Amateka Kamere (inzu ya Richard Kandt) iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n‘Ingoro y’imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye.

Mu bikorwa byatewe inkunga na Diaspora Nyarwanda yo mu Budage, uru rubyiruko rwasuye amashuli yubatswe i Musanze ahiwa Ruhehe, inzu ya koperative yigishirizwamo abakobwa kudoda kugirango bazashobore kwiteza imbere, i Rubavu basura Ishuli ry’imyuga rya Rubavu riterwa inkunga n’ishyirahamwe ryo mu Budage” Friends of Rwanda e.V.”.

Mukamurenzi yakomeje agira ati “Mu rwego rw’umuco twagize amahirwe yo gukurikirana ibirori byo gutangiza Fespad i Kigali n’ibyo kuyisoza i Nyanza tariki ya 2 Kanama, dukurikira kandi inkera yiswe ‘I Nyanza Twataramye’, ari naho basoreje urugendo ku munsi mukuru w’Umuganura.

Mukamurenzi yakomeje agira ati “Ibi byose ni ibintu bizabera impamba uru rubyiruko mu mateka yabo kuko babyiboneye imbona nkubone kandi byose bikaba ari amasomo ajyanye n’umuco nyarwanda ku buryo bwimbitse kandi bwizweho neza.”

Yavuze ko icyifuzo cyabo ari uko urubyiruko rufite imyaka 18 kugeza kuli 29 rwajya rwitabira gahunda z’itorero, bagahura n’abandi bangana, bakigishwa byinshi byerekeye igihugu cyababaye.

Aha bahabwaga amabwiriza mbere yo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Batembereye no mu Ishyamba rya Nyungwe

Kwa Richard Kandt mu Ngoro y’Amateka Kamere

Basobanuriwe byinshi mu Ngoro y’Amateka Kamere

Bakurikiranye isomo ry’amateka mu Ishuri rya Ruhehe i Musanze

Batembereye Umujyi wa Kigali, aha bari bageze muri Car Free Zone

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwavukiye mu Budage rwunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu Rukari basobanuriwe byimbitse amateka nyabami

Bagize umwanya wo kwifotoreza mu Rukari