Ratzeburg, Germany: Kultur-; Bildung- und Freizeit für Kinder vom 30.07.-06.08.2017

 

Kultur-; Bildung- und Freizeit für Kinder vom 30.07.-06.08.2017

 

Ku nshuro ya kalindwi Diaspora Nyarwanda mu Budage yakoresheje  icyumweru cy´umuco n´imyidagaduro cyagenewe abana b´abanyarwanda mu Budage.

 

Ubwa mbere muri 2011 mu kwezi kwa munani  icyo cyumweru cyabereye i Kaub;  ubwa kabiri muri 2012 kibera i Fulda; ubwa gatatu muri 2013 kibera i Speyer; ubwa kane muri 2014 cyongeye kubera i Kaub, ubwa gatanu muri 2015 cyabereye i Mainz; ubwa gatandatu muri 2016 cyabereye mu mujyi wa Berlin; ubwa kalindwi  kuva taliki 30.7 kugeza  6.8.2017 cyabereye i Ratzeburg , ikirwa kiri mu majyaruguru y´uBudage.

Mbere na mbere twashimishijwe kandi turashimira Nyakwubahwa  Ambassador Bwana Igor Cesar na Madamu we Jeanne Ndatirwa baje kudusura i Ratzeburg. Ibyo byongeye kutugaragaliza  ko bashyigikiye igikorwa cyacu  cyo kwigisha abana umuco nyarwanda no kumenya kurushaho igihugu cy´ababyeyi babo. Batwijeje ko bazakomeza kudushyigikira uko babishoboye.

 

Tuba tugamije iki?

Iki cyumweru kiba kigamije mbere na mbere guhuza abana batuye ino mu Budage bafite umubyeyi umwe cyangwa bombi  bakomoka mu Rwanda.  Abana baramenyana, bakagirana ibihe byiza bigatuma bumva ko bafite umuryango mugali  nyarwanda  hano mu Budage.

Muri iki cyumweru tubigisha umuco nyarwanda, gukunda u Rwanda, amateka, imibereho n´ iterambere mu Rwanda. Ibyo tubikora kuberako duhamya ko aba bana, aho bazaba bari hose bazatera inkunga igihugu cyababyaye kandi bazagira uruhare runini mukwunvikanya ibihugu by´amahanga n´u Rwanda.

 

Abana babyitabiriye

 

Uyu mwaka wa 2017,  abana 18 (abakobwa 10 + abahungu 8)  bafite imyaka kuva kuri 7 kugeza 18 baturutse mu mpande zinyuranye z´u Budage bari kumwe n´ababyeyi 10 bitabiliye kino cyumweru, bacumbitse  mu nzu y´urubyiruko  iri ku kiyaga cya Ratzeburg.

 

Gahunda  yateguwe

 

  1. Sport ya mu gitondo

Mbere y´ifunguro rya mu gitondo, kubabishatse umunsi watangirwaga na Sport: kunanura ingingo,kwiruka cyangwa kwoga mu kiyaga.

     

 2. Isomo ry´Ikinyarwanda

rya buri munsi  ririmo inkinamico ntiryagombaga kubura.

Mu inkinamico dukulikije ko twari turi ku kiyaga, twafashe insanganyamatsiko yo „Kuroba“. Twaboneyeho no kumenya ibiyaga byo mu Rwanda (Kivu, Cyohoha na Burera, Ihema, Muhazi no kwiga amagambo nyarwanda  ajyanye n´umwuga wo kuroba.

    

 

  1. Isaha yo kwiga kubyina kinyarwanda

 byashimishaga abana n´abakuru.

Theogene Minani wigomye umwanya icyumweru cyose kugirango aze kutwigisha kubyina turamushimiye.

 

 

  1. Mu ubukolikoli

twibanze gushaka Logo iberanye n´iki cyumweru ngarukamwaka cy´umuco n´imyidagaduro y´abana nyarwanda. Twashushanyije iyo Logo ku ma T-Shirts.

         

 

Agaseke karanga u Rwanda , amabendera abili uBudage n´u Rwanda bivuga ko abana bacu bafite inkomoko mu Rwanda ariko bagakurira mu Budage. Inyuguti RKJC (Ruandischer Kinder und Jugendliche Camp) bivuga Camp y´abana n´urubyiruko b´abanyarwanda.

 

 

  1. Mu Rwego rw´ubukerarugendo: Twasuye umugi wa Hamburg.

Duhagaze hejuru y,inzu Elbphilarmonie Plaza twarebaga hirya no hino icyambu cyinini cya Hamburg cyuzuye ubwato bwa rutura bushobora kugenda mu nyanja nini isi yose.

                   Abana bashimishijwe ariko cyane cyane no gusura icyo bita Miniatur Wunderland.

 

 

  1. Ku Kiyaga cya Ratzeburg twidagaduye mu bintu byinshi:

Twazengurutse turi mu bwato tugashya.

Abana bashoboye kwoga no gukina mu mucanga wo ku nkombe.

     

 

  1. Buri munsi habaga hateganijwe Ikiganiro.

Ibiganiro byabambuliraga abana,  nyuma bakagerekazo ibibazo n´ibitekerezo byabo bwite

 

Nyakubahwa Bwana Ambassador  yaje kudusura ari mu gihe amatora ya Perezida  yari yegereje niyo mhamvu twari twamusabye  ko yadusobanulira abana uko amatora ya Presida mu Rwanda ategurwa n´uko akorwa. Uko yabitugejejeho byatugaragarije ko ayo matora akoranwa umurava n´ubutabera bwinshi.

Providence Tuyisabe yatuganiriye  kuri “Ndi Umunyarwanda”, abambulira ikiganiro cyadushimishije cyane . Abana baboneyeho urubuga rwo gusangiza abandi  experience yabo nziza cyangwa mbi ituruka ko bafite inkomoko ebyiri (Indage+Inyarwanda).

Igishimishije ni uko (nubwo rimwe na rimwe bitoroshye)  ahanini  babona  izo nkomoko ebyiri ari inyungu barusha abandi . Bikabatera ishema ryinshi.

Annonciata Mukamurenzi: Twarebeye hamwe itandukanyirizo ry´imifatire y´ibimuga mu Budage no mu Rwanda ariko  twasanze  kwita ku bimuga mu Rwanda bigenda bitera imbere;

Valens Mulindabigwi: Amafoto menshi  ku bimera n´ibilibwa mu Rwanda byongereye ubumenyi bw´igihugu cyacu cyiza.

Täina Wittkowski, yasobanuriye urubyiruko nkawe ibyerekeye ikinyacumi  UN yahariye kuzilikana ku bantu bafite inkomoko muri Africa. „United Nation -International Decade for People of African Descent“.

     

 

Muri rusange abana  bashishikaliye gutanga ibitekerezo no kuganira batareba kw´isaha, biradushimisha twese.   

 

  1. Umunsi mukuru wo gusoza icyumweru

tweretse abashyitsi bari bacumbitse mu nzu y´urubyiruko hamwe natwe  imbyino zinyuranye n’inkinamico.

Twaboneyeho akanya ko kubaganilira ku Rwanda.  Abenshi baba batazi igihugu cyacu neza, abandi bakiziho gusa Genoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Abashyitsi bashimishijwe no kumenya ko igihugu cyateye imbere mu majyambere kandi ko ubumwe mu gihugu n´amahoro  ari intanga rugero.

Abo basyhitsi cyane cyane abashakanye n´ubundi bwoko bongeye kudushima kuri iki gikorwa cyo kwigisha  umuco wacu mu bana badukomokaho. 

  

  

Abana bashimishijwe ariko cyane cyane no gusura icyo bita Miniatur Wunderland.

 

 

Twagize ibihe byiza cyane. Abana n´ababyeyi, buri wese yagize uruhare rwiza mu kugirango icyo cyumweru kigende neza. Twunguranye ibitekerezo, twarushijeho kumenyana no kumva ko turi abavandimwe  nyarwanda. Turabashimiye mwese.

  

Umwanditsi

Annonciata Mukamurenzi-Haberer