Heidelberg, Germany: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Bericht Kwibuka 23 Heidelberg 23 04 2017

 

KWIBUKA 23  i Heidelberg 22.04.2017

 

Ku italiki  ya 23.04.2017 mu mujyi wa Heidelberg   abanyarwanda benshi baturutse mu mhande zinyuranye z´u Budage bibutse  ku nshuro ya 23 abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Missa mu Kinyarwanda/Igifaransa yasomwe na Padiri Regis Kabanda (Suisse ).

Indilimbo   zaherekeje Misaa zateguwe zinalilimbwa n´abanyarwanda baturutse  Hannover. Mu bashyitsi bakuru harimo abahagarariye u Rwanda mu budage H.E. Igor Cesar, Ambassador aherekejwe na Mr. Benedicto Nshimiyimana, 1st Counsellor na Mrs. Claudete Birori Umulisa, 1st Secretary. Uwatuyoboye mu biganiro ni Vedaste Musoni. Ibiganiro byabimburijwe n´indilimbo ya Josee Uwamahirwe-Korus  iherekejwe   n´amafoto y´ubukwe bwe bwabaye kuri 6.4.1994 abenshi mu bavandimwe n’inshuti bari babutashye bakaba barishwe.

Cesar Murangira na Rurangwa Reverien (IBUKA Suisse)  batugejejeho ubuhamwa batubwira ukuntu barokotse ari bo bonyine mu miryango yari minini. Ariko aho gucika intege bafashe intego yo gukomeza kubaho bakaba ijwi ry´abatagishoboye kwivura. Rurangwa Reverien yaratemaguwe umubili wose, yaciwe akaboko, yagombye gukorerwa operations zigeze kuri 17 ariko aho guhitamo gupfa yiyemeje kubaho. Niyo mhamvu  aba bombi banditse ibitabo kandi bakitanga mu bikorwa by´ishyirahamwe IBUKA Suisse. Odette Richter na  Beate Mukeshimana  nabo  batunyuriyemo mu magambo make inzira ya karuvaliyo banyuzemo ariko bakatwigisha ko ari ngombwa guhitamo gukomeza ubuzima.

 

Nyuma y´ubuhamya hakurikiyemo ibiganiro binyuranye:

Wolfgang Blam, umuganga wari mu Rwanda mu gihe cya jenoside  yashoje ikiganiro cye avuga ati: Ukwibuka, ubwonko muntu ntawabwizera, bugeraho bukadutenguha. Niyo mpamvu ari ngobwa gukoresha ubuhanga bwo kwandika n´ibindi  bikoresho byose byadufasha gusigasira amateka neza.

Valentin Rugina Hategekimana, umunyamategeko ufite impamyabushobozi ihanitse mu mategeko mpuzamahanga arebana n’uburenganzira bwa muntu,  yatanze ikiganiro kijyanye n’imyifatire ya ONU mu gihe cya genoside yakorewe abatutsi. Mu magambo make yagize ati: Umuryango w’abibumbye wateshutse ku ntego zawo ntiwatabara abatutsi bari mu kaga mu gihe cya Jenoside yabakorewe mu 1994. Uretse ipfunwe ryagaragajwe n’abayoboye uyu muryango hamwe n’inzego zimwe na zimwe zawo, no kuba warashyizeho urukiko mpanabyaha ku Rwanda rwari Arusha muri Tanzaniya, uyu muryango ntabwo wigeze uha indishyi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Mu kiganiro yagerageje  kwerekana uburyo bushoboka bwakoreshwa kugirango abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bahabwe indishyi n’umuryango wabibumbye.

Esther Mujawayo, Psychotherapeute uri muri bamwe bashinze AVEGA yatuganiriye kubyerekeye ingaruka no  guhahamuka kw´abana bavutse nyuma ya Jenoside. Yavuze ko ababyeyi bagomba kwitondera uburyo bagezaho abana babo amateka ya Jenoside : Guceceka ukajya wimyoza gusa si igisubizo kuko umwana ibyo aribyo byose aba abona ko  ubabaye. Ku rundi ruhande nabwo guhora uvuga, utaruhuka ibyakubayeho byose bishobora kugira ingaruka k’umwana akananirwa kubyakira. Ibyiza ni ukugerageza kubwira umwana ibyakubaye cyangwa se byabaye k’umuryango we mu buryo iby’umubwira bitaba byinshi. Umwana ariko agomba kubwirwa ko yari afite umuryango nubwo waba wararimbutse, umuntu akoresheje ibinyetso byose bishoboka (amafoto, gusura aho abantu bari batuye,…).

Cesar Murangira yongeye kutuganirira amavu n´amavuko ya IBUKA.  Nubwo ino mu Budage dukora ibikorwa byo kwibuka mu duce twose, yatwibukije ingufu n´ubushobozi bw´ishyirahamwe, adushishikaliza twebwe turi mu Budage natwe kuba twashinga ishyirahamwe IBUKA  kugirango amajwi yacu yumvwe mu gihugu dutuyemo no kw´isi  yose ndetse no  kugera mu muryango w´abibumbye.

Aimable Ngarambe Karirima akoresheje film ye “ La traversé du genocide” yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi hamwe na murumuna we n’umubyeyi umubyara, hamwe kandi  n’abandi bantu bari kumwe.

Ambassaderi w´u Rwanda mu Budage, Nyakubahwa Igor Cesar yashoje ibiganiro aramutsa abari bahari bose, avuga ko ari ubwa mbere agendereye Heidelberg. Yashimiye abatanze ibiganiro bose. Nawe yarangije ikiganiro cye adushishikaliza kuba twagira ishyirahamwe IBUKA mu budage.